Kiyovu Sports Club yageze ku mukino wa nyuma wa Ferwafa Turbo King Super Cup 2026

Kiyovu Sports Club yageze ku mukino wa nyuma wa Ferwafa Turbo King Super Cup 2026

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026 nibwo habaye imikino ibiri ya 1/2 ya FERWAFA Turbo King Super Cup 2026 yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wa mbere ufungura umwaka w’imikino wa 2026/27. Mbere wahuzaga amakipe abiri iyatwaye igikombe cya Shampiyona niyatwaye igikombe cy'amahoro,mu gihe iyatwaye igikombe cya Shampiyona ari nayo yatwaye igikombe cy'amahoro igahura niyabaye iya kabiri muri Shampiyona. Uyu mwaka byarahindutse maze kitabirwa n'amakipe ane ya mbere muri Shampiyona,uretse ko APR FC yari yabaye iya mbere yanze kutitabira isimbuzwa Mukura VS yabaye iya gatanu.

Uyu mukino wa Kiyovu Sports Club na Mukura VS niwo wabanje ku isaha ya saa cyenda (15H00). Umukino watangiye amakipe yombi yigana imikinire, kuko n'amakipe yombi afite abatoza bashya ariko bigaragara ko abakinnyi bamaze kumenyerana, ikindi cyagaragaye ndetse n'umutoza wa Kiyovu yagarutseho ntabwo baramera neza mu kujyanye n'imbaraga (fitness) ibyatumaga intangiriro zawo zikomera. Kiyovu niyo yabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere ariko butagize icyo butanga. Kuko yabonye koruneri zigera muri 4 ariko ntacyo zatanze.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry'indi. Igice cya mbere cyarangiye 0-0

Mu gice cya kabiri

Umutoza wa Kiyovu Sports Club, Harrison Mark Simon, yahise akora impinduka, Bukuru Christophe aha umwanya SHaban Kagayo. Kiyovu Sports Club yakomeje gushaka uko yabona igitego bikomeza kwanga ndetse na Mukura VS ariko ishaka igitego ariko umuzamu wa Kiyovu Sports Club James imipira ikayikuramo.

Ku munota wa 48 Joseph Sackey wa Mukura yaje gusohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports Club.ku munota wa 48, yihanira ikosa ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota ine gusa, ku Munota wa 52 Byiringiro David wa Kiyovu Sports Club nawe yafashe umupira n’ukuboko hafi y’umusifuzi wungirije, Mugabo Eric, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ivamo umutuku asohorwa mu kibuga.

Nyuma yaya makarita, Mukura VS yarushije Kiyovu Sports Club kuko hari uburyo butatu umuzamu wa Kiyovu yakuyemo ibitego byari byabazwe. Ku munota wa 57 Kiyovu Sports Club yakoze impinduka Ishimwe J.Rene asimbura Gihozo David. Ku munota wa 67 Kiyovu yongeye gukora impinduka Lola Kanda na Keddy basimbuzwa Joseph (Rama) na Mugisha Didier. Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka uko yabona igitego bikomeza kunanirana.

Ku munota wa 90 w’umukino, ubwo abakunzi bari bitabiriye umukino babonaga ko amakipe yombi agiye gutera Penalite. Abumuremyi wa Mukura VS yakoreye ikosa Mugisha Didier mu rubuga rw’amahina, Uwikunda Samuel ahita atanga penalite, uyu rutahizamu mushya wavuye muri Rayon Sports FC yari yatijwemo na Police FC, niwe wayiteye,maze ayitera neza ku munota wa 90+2' aba atsinze igitego cye cya mbere muri Kiyovu Sports Club ku mukino we wa mbere.

Kiyovu Sports Club yahise ijya ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, aho igomba guhura n’ikipe iri butsinde hagati ya Rayon Sports FC na Police FC.

Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026 kuri Kigali Pele Stadium