Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Ferwafa Super Cup 2026. Police FC yari yasezereye Rayon Sports Fc niyo yahabwaga amahirwe imbere ya Kiyovu Sports Club yari yasezereye Mukura VS. Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ubona ko buri kipe ishaka igitego ariko yirinda kuba yakwinjizwa igitego. Police FC mu gice cya mbere niyo yabonye amahirwe menshi ariko umunyezamu Desire yitwara neza harimo n’ishoti rya Keffa Tangara ryari rikomeye yashyize muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere kigiye kurangira Kiyovu Sports Club yabonye amahirwe yo gufungura amazamu maze Shaban umupira aho guha Kanda waruhagaze neza ntiyamuha ahubwo umupira ba myugariro ba Police FC baramuhagarika. Igice cya mbere cyarangiye Police FC ibonye koruneri 2 na kufura 1 mu gihe Kiyovu Sports Club yabonye koruneri ebyiri. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0. Mu Gice cya Kabiri Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, kurusha mu gice cya mbere, ariko Kiyovu Sports Club isatira cyane Police FC, ihita ibona n’amahirwe akomeye ku ishoti rikomeye ryageragejwe na Hamis Hakim ku munota wa 49, rivamo koruneri itagize icyo itanga. Nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yahise igera imbere y’izamu rya Kiyovu Sports Club ibona koruneri , Kwitonda Alain atera ishoti mu izamu rikurwamo n’umunyezamu wa Kiyovu Sports club James Desire. Ku munota wa 56 Umutoza wa Kiyovu Sports Club, Harrison Mark Simon, yakoze impiduka mu kibuga akuramo Lola Kanda Moise, Shaban Kagayo na Rwabuhihi Placide, basimburwa na Mugisha Didier, Gihozo David na Avit Nkundimana. Ni mu gihe Umutoza wa Police FC Rkyek Jaafar utoza nawe yakoze impinduka akuramo Tangara Keffa, Iradukunda Simeon na Luc Bide ashyiramo Ingabire Chrisman, Ekeson Okorie na Manishimwe Djabel. Ku munota wa 77 na none umutoza wa Kiyovu Sports Club yakoze impinduka Kirongozi aha umwanya Rivaldo. Ku munota wa 84 w’umukino, myugariro wa Kiyovu Sports Club Ntwali Asman yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Hamis ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, atera umupira aragaramye umupira uruhukira mu izamu . Kiyovu Sports Club iba ibonye igitego cya mbere. Police FC yagerageje kukishyura biranga. Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu yinyongera,maze umutoza wa Kiyovu Sports Club akora impinduka akuramo Keddy hinjiramo Charrif Bayo. Umukino urangira ari 1-0, Kiyovu Sports Club FC yegukana Super Cup 2026 ku nshuro ya gatatu.
