Nshuti Bayovu nkunda cyane, ejo bundi ikipe yacu itsinda AS Kigali, Abayovu twese twarishimye cyane, kuko twabyifuzaga cyane kubw'impamvu nyamukuru ebyiri: ku ruhande rumwe gutsinda AS Kigali byatwongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, ku rundi ruhande gutsinda AS Kigali byagaragaje kandi bishimangira ko Kiyovu Sports ariyo kipe nkuru mu mujyi wa Kigali.
Rero iyi ntsinzi yari ibyishimo byinshi, ndetse abenshi batekereje ko urugamba rwo kutamanuka rusorejwe aho turutsinze, nyamara siko bimeze, kuko nyuma y'imikino y'andi makipe, mbere yuko Etincelles ihura na Gorilla, ubu amakipe 10 yose kuri 16 agize shampiyona ari mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya 2 aramutse arekuye imikino yabo 3 isigaye! Ibi biragaragaza ubukana bw'urugamba turimo, ariko ni n'uburyohe bwa shampiyona yacu.
Kugeza ubu ikipe ya 15, Amagaju ifite amanota 29, naho twebwe dufite amanota 34, tuyirusha 5 gusa, kimwe na Gorilla ya 7 nayo ifite amanota 34, ndetse Mukura ya 5 na Rutsiro ya 6 zifite amanota 37 zirusha iriya ya 15 amanota 8 gusa mu gihe hasigaye imikino 3 y'amanota 9 yo guhatanirwa, bivuze ko mu mibare Mukura na Rutsiro nazo zishobora kumanuka, kabone n'ubwo zegereye umwanya wa 4.
Ku bitureba nka Kiyovu Sports, hari ibintu 2 dushobora guhatanira icyarimwe:
1. Bidasubirwaho turi mu rugamba rwo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya 2, bisobanuye ko tugomba gushyira imbaraga zacu zose mu mukino dufitanye na Rutsiro kuri uyu wa 5 tariki ya 16/05/2025 i Nyamirambo, uyu mukino kuzawutsinda bizakomeza bizamure amahirwe yacu yo kuguma mu cyiciro cya mbere.
2. Biracyashoboka kubona umwanya wa 4 nyuma y'aho Police itsinzwe na Rayon Sports, ubu Police ya 4 ifite amanota 40 iraturusha amanota 6 gusa, mu gihe hasigaye imikino 3 y'amanota 9, yitwaye nabi twe tugatsinda imikino yacu yose twasoza dufite amanota 43.
Tugereranye imikino yacu 3 dusigaranye n'amahirwe dufite yo kuyitsinda, kuko byibura tugomba gutsindamo umukino umwe kugira ngo dushimangire ko tugumye mu cyiciro cya mbere:
1. Umukino wacu na Rutsiro:
Iyi kipe ni twe tuzayakira, ni nawo mukino wonyine dusigaje kwakira ku kibuga cyacu. Mu mukino ubanza wa shampiyona waduhurije i Rubavu amakipe yombi yaguye miswi nta n'imwe ishoboye kureba mu izamu ry'indi, maze amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu mikino 5 iheruka Rutsiro yatsinzwe 3 inganya 1, itsinda 1, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze 4 inganya 1. Ibyo bisobanuye ko Kiyovu Sports, ku kibuga cyayo ifite amahirwe menshi yo gutsinda umukino, nyamara na none birasaba ko Abayovu tutirara, birasaba ko Abayovu dukomeza guhuriza hamwe imbaraga zacu zose tukitegura neza uyu mukino, kuko uri mu biganza byacu. Uwagereranya dufite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ku kigereranyo ya 60%, kunganya byaba 25% mu gihe Rutsiro yatsinda kuri 15% igihe cyose twaba duteguye neza abakinnyi bacu, tukababonera ibyo tubagomba hakiri kare.
2. Umukino wacu n'Amagaju:
Kuwa 3 w'icyumweru gitaha nibwo tuzerekeza i Huye guhatana n'ikipe y'Amagaju. Iyi kipe mu mukino ubanza yadutsindiye ibitego 2 ku busa ku mbehe yacu hano i Nyamirambo, byongeye kandi mu mikino yayo iheruka ntiyigeze na gato yorohera amakipe makuru ku kibuga cyayo. Mu mikino 5 iheruka yatsinzwe 4 itsinda 1, ari nawo iheruka gukina. Ibyo bisobanuye ko bamenye kandi basobanukirwa ko bagomba kurwana inkundura kugira ngo bagume mu cyiciro cya mbere. Ku bwanjye ni umukino uzatugora cyane, ndetse ntekereza ko Amagaju ariyo azaba afite amahirwe menshi yo kuwutsinda aramutse atsinze umukino wayo wo muri iyi weekend.
3. Umukino wacu na Bugesera:
Biteganyijwe ko tuzasoreza iyi shampiyona ku kibuga cya Bugesera kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 31, tuyirusha 3 yonyine. Iyi kipe nayo iracyarwanira kuguma mu cyiciro cya mbere. Bugesera nayo mu mukino ubanza yadukoze mu jisho ku kibuga cyacu ubwo yadutsindaga 1 ku busa, ndetse no mikino myinshi ya gicuti yaduhuje muri uyu mwaka w'imikino yaradutsinze! Kwivana ku kibuga cyayo mu Bugesera biragaragara ko bizatugora cyane, rero kuba na Bugesera ikirwanira kutamanuka birayongerera imbaraga zo kuzaza mu mukino batajenjetse, ibi ni nabyo bituma aka kanya mpa Bugesera amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino.
4. Isomo twavana muri iyi mikino 3 isigaye:
Aya makipe dusigaje yose uko ari 3 aracyari mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere. Iyi, mikino yose uyigereranyije uwo dufitanye na Rutsiro, ari nawo wonyine tuzakinira iwacu niwo dufitemo amahirwe menshi yo kuwutsinda nubwo bwose nabyo bizaba bitoroshye. Gutsinda Rutsiro nibyo bitworoheye kuruta indi mikino, ariko biradusaba kubishyiramo imbaraga nyinshi, biradusaba kubyitegura neza.
5. Umwanzuro
Abayovu twese twivane mu mutwe ko intsinzi twabonye ku mukino wa AS Kigali ihagije kugira ngo tugume mu cyiciro cya mbere, ahubwo twiyumvishe neza ko tugifite indi intambwe ikomeye tugomba gutera dutsinda byibura undi mukino umwe kugira ngo dushimangire ko tutakimanutse mu cyiciro cya 2.
Gushyira abakinnyi bacu mu mwuka mwiza no kurushaho kubaba hafi muri iyi minsi isigaye mbere yo guhura na Rutsiro ni ngombwa cyane kugira ngo bikomeze bizamure amahirwe yo gutsinda uyu mukino.
Abayovu bose mu byiciro byabo byose, abari mu buyobozi na za komisiyo zinyuranye, abari mu matsinda anyuranye y'abakunzi ba Kiyovu, abari mu gihugu n'abari mu mahanga bakomeze bafatane urunana, kuko imikino iheruka yagaragaje ko iyo Abayovu bashyize hamwe imbaraga n'ubumenyi bwabo bwose bagera ku ntsinzi.
Gutanga agahimbazamusyi ku mukino twatsinze AS Kigali tubyihutishe kugira ngo bidufashe gushyira mu mwuka mwiza abakinnyi bacu nk'uko nabivuze haruguru, kandi kubikora vuba biduhe umwanya n'igihe cyo kwitegura neza umukino wa Rutsiro.
Hamwe na Gorillas' Coffee
Inkunga y'agahimbazamusyi yoherezwa kuri code *182*8*1*444400# ya Kiyovu Sports Association.
Mugire amahoro!
Makuta Robert
Tresorier wa Kiyovu Sports
